Saturday 08 December, 2012

Rwanda : Kuri uyu wa gatandatu hazaba ubusabane bw’abitabiriye irushanwa rya Rwanda Premier Models Agency


Kuri uyu wa gatandatu hazaba ubusabane bw’abitabiriye irushanwa rya Rwanda Premier Models Agency

Kuri uyu wa gatandatu tariki 8.12.2012 hazaba ubusabane ku basore n’inkumi bahatanira gutorwamo abanyamideli ba mbere mu Rwanda.

Iri rushanwa rizwi ku izina rya Rwanda Premier Models Competition ryateguwe na Rwanda Premier Model Agency rikaba ryaratangiye tariki 5.11.2012 rikaba ryaritabiriwe n’abasore n’inkumi bagera kuri 95.

Ubu busabane nk’uko twabitangarijwe na Jean Claude Ndayishimiye umuyobozi wa Premier Model Agency, bugamije kubahuza no kubamara ubwoba.

Kuri uyu wa gatandatu hazaba ubusabane bw’abitabiriye irushanwa rya Rwanda Premier Models Agency2w

Yagize ati: “iki gikorwa kigamije kurushaho guhuza no gusabanisha abitabiriye irushanwa, kubaremamo icyizere, kubamara ubwoba no kubatera akanyabugabo ko kuzabyitwaramo neza imbere y’akanama nkemurampaka kazaba gatoranya dore ko abatoje bo batazatora”.

Iki gikorwa cy’ubusabane nk’uko Claude yabidutangarije, kizabera Kacyiru muri Golf Eden Guest House hafi ya SOS Village. Muri iki gikorwa hazaba harimo gahunda zinyuranye harimo gusangira , gusabana no kwerekana impano zabo zitandukanye.

Aba basore n’inkumi batangiye imyitozo yo kwiyerekana tariki 25.11.2012 bakaba bigishwa na zimwe munzobere za hano mu Rwanda harimo Ndayishimiye Jean Claude, Shema Aime na Rwizihirangabo Irene uzwi ku izina rya Fillette nk’uko Claude yakomeje abidutangariza.

Nyuma y’ubu busabane, ku cyumweru tariki 9/11/2012 hazatangira amajonjora. Iri jonjora rya mbere hazatoranywamo abakobwa 20 n’abahungu 20 bazakomeza mu irushanwa.


 

 

 


Related Posts


Matte lipstick, solution for busy girls
Matte lipstick, solution for busy girls
Beauty, English
Former Miss Rwanda issues apology for conceiving out of wedlock
Former Miss Rwanda issues apology for conceiving out of wedlock
Celebrity, English
In pictures: Cultural Fashion Show
In pictures: Cultural Fashion Show
English, Model

There are no comments yet, add one below.

Leave a Comment


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>