Tuesday 24 April, 2012

Rwanda : Inkomoko y’amapantalo azwi ku izina ry’amacupa


Rwanda Inkomoko y’amapantalo azwi

Mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi usanga, muri iki igihe, bimwe mu byamamare ndeste n’urubyiruko muri rusange, cyane cyane abakobwa, bambara amapantalo azwi mu Rwanda ku izina ry’amacupa. Mu cyongereza, aya mapantaro yitwa Skinny Jeans.

Ayo mapantalo, uyambaye amufata ku mubiri akaba kandi agenda aba mato kuva mu rukenyerero umanuka ugana ku birenge. Iyi ni nayo mpamvu mu Rwanda bayita amacupa kuko ateye nk’icupa ricuritse.

N’ubwo ariko ayo mapantalo agezweho muri iyi minsi, afite amateka atari aya vuba.

Ku rubuga rwa internet www.wikipedia.org ndetse na www.skinny-jeans.me, handitse ho ko amapantalo y’amacupa cyangwa “skinny jeans” yatangiye kwambarwa mu mwaka wa 1950.

Akaba yarabanje kwambarwa n’abakinnyi b’ama-film b’icyo gihe nka Roy Rogers, Lone Ranger, Cisco Kid, Zorro, n’abandi. Ukurikije uko ayo mapantalo ateye nk’icupa ricuritse, abo bayambaye icyo gihe ngo byatumaga bagaragaza imiterere y’umubiri wabo, bagaragaza ikimero.

Mu myaka ya 1960 abagore nabo batangiye kwambara ayo mapantalo mu rwego rwo guharanira uburinganire. Icyo gihe rero amapantalo y’amacupa yambarwaga mu rwego rwo guteza imbere “gender” (uburinganire).

Icyo gihe kandi Elvis Presley ufatwa nk’umwami w’injyana ya “rock n’ roll” nawe yambaraga ayo mapantalo. Amagurupe ya rock atandukanye nka The Beatles, na The Rolling Stones nayo yambaraga ayo mpantalo. Kuva icyo gihe ayo mapantalo nibwo yatangiye kumenyekana cyane.

Mu myaka yakurikiyeho, cyane cyane mu myaka ya 1990, amapantalo y’amacupa yaje kwambarwa n’abaririmbyi bakomeye barimo nyakwigendera Michael Jackson.

Nyuma ayo mapantalo yaje kuva kuri “mode” ubwo injyana ya Hip Hop yatangiraga gutera imbere maze abaraperi bazana indi myambaro y’amapantalo bita Baggy Jeans, azwi ku izina rya Big Star (ama-big) mu Rwanda. Ayo mapantalo yo akaba ari manini arekuye.

Ariko mu mwaka wa 2000 “skinny jeans” cyangwa amapantalo y’amacupa yongeye kugerwaho kubera umuhanga mu bijyanye n’imyambarire witwa Kate Moss. Kuva icyo gihe kugeza ubu amapantalo y’amacupa yakomeje kwiganza mu myambarire ubwo mu mwaka wa 2004 urubyiruko rutandukanye ku isi rwatangiraga kuyambara.

   

 

 


Related Posts


Francis Iraguha asanga kwitabira Rwanda Day bizatuma ibikorwa bye bigera ku rwego mpuzamahanga
Francis Iraguha asanga kwitabira Rwanda Day bizatuma ibikorwa bye bigera ku rwego mpuzamahanga
Model
Matte lipstick, solution for busy girls
Matte lipstick, solution for busy girls
Beauty, English
Former Miss Rwanda issues apology for conceiving out of wedlock
Former Miss Rwanda issues apology for conceiving out of wedlock
Celebrity, English

There are no comments yet, add one below.

Leave a Comment


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>