Wednesday 22 February, 2012

Rwanda : Amwe mu mateka y inkweto za Converse


Amwe mu mateka

Inkweto za Converse

Mu mwaka w’1908 nibwo iyi kompani(company )yashinzwe n’uwitwa Marquis Mills wari manager w’indi compony yitwa Boston Rubber Shoe ikaba yo yari y’uwitwa Elisha Converse, aho yayitangije yitwa Converse Rubber Shoe Company iherereye ahitwa Malden muri Massachusetts ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu mwaka w’1910, iyi company yakoraga inkweto ibihumbi bine ku munsi ariko guhera mu 1915 batangiye gukora inkweto z’abakinnyi ba tennis.

Mu mwaka w’1917 nibwo iyi company yatangiye kwamamara ubwo bakoraga inkweto ya mbere ya converse All-star basketball, bayikoreye abakinnyi bakinaga basketball. Ariko mu mwaka w’1921, umukinnyi wa basketball witwa Charles H. “Chuck Taylor yatangaje ko iyo yambaye iyo nkweto yumva atari byiza, bityo rero akabona ko iyi nkweto atari iyo kwambarwa n’abakinnyi ba basketball. Guhera icyo gihe iyi company ya converse All-star yahise imuha akazi ko kuyamamaza no kuyibera ambasaderi mu rwego rwo kuyimenyekanisha muri Amerika yose no mu isi muri rusange. Ibyo yakomeje kubikora kugeza yitabye Imana mu mwaka w’1969. Uyu amaze kwitaba Imana bahise bagirana amasezerano yo kuyamamaza n’ikipe ya basketball yitwa New York Renaissance cyangwa (the “Rens”),ikipe yari igizwe n’abirabura gusa.

Amwe mu mateka 2

Inkweto za converse zitukura

Naho mu mwaka w’1941, ubwo Leta zunze ubumwe z’Amerika zinjiraga mu ntambara ya kabiri y’isi yose, iyi company yatangiye gukora inkweto za gisirikare mu rwego rwo gushaka isoko mu gisirikare. Nanone yaje kongera kwamamara mu buryo bwiza mu myaka y’1950 n’1960 ubwo iyi company yatangiraga kugaragaza isura nziza ya Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’imwe mu ma company akomeye akora ibijyanye n’imyambarire mu isi yose.

Mu myaka y’1970 iyi company ntibyayigendekeye neza kuko hatangiye kuza andi ma company yo kuyirwanya. Ayo ma company ni nka Puma, Addidas, Nike na Reebok. Aya ma company yandi yaje azanye izindi nkweto zikoze neza. Converse yahise ibona ko ibintu bitangiye kuyikomerana kandi ko atari bo bonyine bagikora inkweto z’abakinnyi ba basketball, maze ibifashijwemo n’umwe mu bakozi bayo witwa Jim Labadini, bahise bakora ikindi kirango (logo) akaba ari nacyo bagikoresha kugera na n’ubu. Iki kirango cyatumye bongera kubona isoko.

Kuri ubu ibyamamare bitandukanye cyane cyane abaririmbyi, abakinnyi b’amafilimi n’abakinnyi bakina shampiyona ya basketball (N.B.A) bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bambara izo nkweto. Dore bamwe mu bambara izo nkweto : Chris Brown, Snoop Dog, Maurice Evans, Elton Brand, , Larry Sanders, Chris Andersen, Jamie Fox, Avril Lavigne, Paris Hilton na Justin Bieber n’abandi benshi.



Related Posts


Matte lipstick, solution for busy girls
Matte lipstick, solution for busy girls
Beauty, English
Former Miss Rwanda issues apology for conceiving out of wedlock
Former Miss Rwanda issues apology for conceiving out of wedlock
Celebrity, English
In pictures: Cultural Fashion Show
In pictures: Cultural Fashion Show
English, Model

There are no comments yet, add one below.

Leave a Comment


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>