Monday 06 February, 2012

Menya ibisobanuro by indabo zitangwa ku minsi itandukanye


Indabo ni ikintu gikomeye kuko usanga ahantu hose mu bihugu bitandukanye uwo muco wo guhana indabo uhari ariko hakaba ubwo utanze indabo aba anafite ubutumwa ashaka kugeza kuwo azihaye.

Menya

Indabyo

Umuntu wese ufata icyemezo cyo kujya gutanga indabo agomba kumenye icyo amabara y’indabo asobanura maze agafata icyemezo cyo kuzitanga azi ibisobanuro byazo.

Indabo z’umweru: zigaragaza ubupfura n’ubunyangamugayo, kwimara agahinda, ukudafudika, Ukudahemuka, ibyishimo, ubwiza no kugaragara neza na none ururabo rw’umweru ucyeye rugaragaza ubwiza mu bikorwa.

Indabo z’umuhondo: zisobanura kubaho mu rwego rwo hejuru, ikuzo, gutera imbere,guhirwa.iryo binasobanura ubuhemu n’ubugambanyi.ku rundi ruhande iri bara risobanura urumuri, izuba no kujyana ibintu mu buryo. Na none iryo bara rigaragaza ibyishimo bituruka ku rukundo rw’inshuti zisanzwe ndetse no kwishimira ubuzima.

indabyo

Indabo za orange: zigaragaza ibyishimo , ubwiza busanzwe, ugutera imbere, kuba umuntu umeze neza mu buzima.

Indabo z’iroza: zigaragaza ubuto, ukoroherana n’ibyishimo biva ku rukundo rusanzwe. umuntu yakoherereza undi ururabo rw’iroza amugaragariza urukundo rusanzwe ndetse n’urukundo hagati y’umugabo n’umugore cyangwa umuhungu n’umukobwa.

Indabo zitukura: zigaragaza ibyishimo, umwete, gushaka kugera ku ngingo,urukundo rutomoye ,iryo bara ni rimwe mu mabara agaragaza ukwirekura mu marangamutima ndetse abakundana bajya bohererezanya bashaka kugaragaza urukundo rwabo hagati yabo. Gusa ibara ry’umutuku rinagaragaza uburakari.

Indabo z’ubururu: zisobanura kwishima , rikanasobanura kutaboneka.

Indabo z’icyatsi: ziba zisobanura icyizere, ibyishimo hamwe no kubaho wizera ko imbere ari heza.

Indabo za violette: zigaragaza amahoro ,ukwiyoroshya ,umutima mwiza ,ugucisha make. Iryo bara mu ndabo rinasobanura kuba umuntu yoroshye mu marangamutima. Akenshi izo ndabo bazoherereza umuntu bamwibutsa ko bamukunda cyangwa se bamutekereza ho. Na none bazohereza iyo bashaka kugaragariza abandi urukundo babafitiye ariko mu buryo bw’ibanga.

 



3 Comments


Trackbacks and Pingbacks

Leave a Comment


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>