Thursday 22 December, 2011

Umunyamideri Patrick Muhire arakataje mu bikorwa bye


Patrick Muhire, umenyerewe nk’uwambika ba nyampinga mu mashuri makuru atandukanye afite imyaka mirongo itatu gusa ariko amaze kugera kuri byinshi.

Bimwe mu byo Patrick akora harimo kwambika abageni mu birori byo gusaba no gukwa, gutunganya ahantu hari bubere ubukwe n’ibindi birori ndetse no gutunganya mu byumba by’abana b’impinja. Patrick atangaza ko abikora akurikije ibyo aba clients be bakunda aha twavuga nk’amabara bakunda n’ibindi.

Ahantu ha mbere yagaragarije impano ye nk’uko abyivugira hari ku bukwe bwa mushiki we. Patrick agira ati “ Twari twazengurutse ahantu hose dushaka imyenda yo kwambara mu gusaba no gukwa twayibuze, ibyo tubonye byose tukabona ni ibintu abandi bakoresheje cyane, ni bwo nahise mpitamo kubiyambikira ibyanjye.”

Muri 2008, Patrick yambitse abahataniraga umwanya wa “Miss UNR” kugeza mu marushanwa yo gutoranya abakobwa babiri bazaserukira u Rwanda muri Miss East Africa 2009.

Yanitabiriye ibirori n’amarushanwa bitandukanye byabereye muri Congo Brazzaville ahabwa n’igihembo cya  The Most Original creation” ni ukuvuga igihangano gifite umwimerere kurusha ibindi.

Kuri Muhire ngo kwambara neza si ukwambara ibintu bihenze ahubwo ushobora kuba ufite imyenda ya make ariko uzi kuyijyanisha uzi n’ibikubera ugasanga urarimbye .

Muhire avuga ko 90% y’ibyo akora ari we ubwe ubihimba gusa ngo agira n’imico ishobora kumubera isoko y’inganzo. Yatanze urugero rw’imyambarire y’Abanyamisiri. Imyambaro ikorwa na Patrick yitwa ‘Inkanda’ naho aho akorera hazwi nka ‘Inkanda House’.

Muri Gashyantare 2012, Muhire arateganya gukora defile de mode/fashion show mu rwego rwo gushyira ahagaragara ibikorwa by’Inkanda House. Muri iki gikorwa kiswe ‘Bagire Inkanda’, hazifashishwa aba models/mannequins 20 batandukanye barimo abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda. kuri ubu Patrick afite abakobwa bane b’Abanyakenya, n’umwe wo mu Bubiligi ; Abahungu babiri bakomoka muri Amerika n’umwe wo muri Uganda.

Patrick avuga ko aba ba models bose bamaze kwemeranywa ko bazakorana muri ‘Bagire Inkanda’ naho ngo umubare usigaye uziharirwa n’Abanyarwanda agishakisha hirya no hino.

Muhire kandi ntabwo akora ibijyanye n’imideri gusa ahubwo akora n’ibindi bikorwa bitandukanye nko gushushanya ama tableaux, gukora imitako yo mu nzu no kuhatunganya (interior design), gutaka ahabera ibirori (décor) nk’amakwe n’ibindi.

Patrick agereranya umudeli n’igikupe. Ngo ni nk’umuntu uba uri aho gusa, hanyuma umunyamideri akamwambika ibyo yumva ashaka bitewe n’ibihari. Ntabwo rero ari umu model utegeka ibyo yambara kuko si we uba wiyerekana, ahubwo aba yerekana ibyo yambaye. Mu gihe cyo kwiyerekana umu mannequin agomba kwiyibagirwa, ni nayo mpamvu atagomba guseka, n’ibindi nk’ibyo.

Patrick yakomeje avuga ko ubusanzwe umuntu ategura igikorwa cya defilé de mode/fashion show ari uko akora imyenda, hanyuma agakodesha aba mannequins/models bo muri za agences/agencies zisanzwe zizwi. Inaha rero ngo birasekeje kuko umuntu ategura icyo gikorwa nta mwenda n’umwe arakora, ahubwo ugasanga yumvikanye n’iduka runaka ricuruza imyenda ituruka mu bihugu bitandukanye.

Bamwe banabirengaho ugasanga bari kwereka imyenda ya Gucci, Louis Vuitton, Chanel, Prada, Fendi n’ibindi mu gihe nyamara ba nyir’ibi bikorwa baba batamenyeshejwe ko biri bwerekanwe.


 


Related Posts


Francis Iraguha asanga kwitabira Rwanda Day bizatuma ibikorwa bye bigera ku rwego mpuzamahanga
Francis Iraguha asanga kwitabira Rwanda Day bizatuma ibikorwa bye bigera ku rwego mpuzamahanga
Model
Meet Patrick Muhire the talented fashion designer
Meet Patrick Muhire the talented fashion designer
English, Model
Indego Africa fait monter les créations rwandaises sur  les podiums internationaux
Indego Africa fait monter les créations rwandaises sur les podiums internationaux
Model

2 Comments


Trackbacks and Pingbacks

Leave a Comment


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>